Iduwa ya Kumayili
Iduwa ya Kumayili
Author :
Interpreter :
Publisher :
Publish number :
1433 A.H/ 2011 A.D
(0 Votes)
(0 Votes)
Iduwa ya Kumayili
Iyi Duwa izwi ku izina ry’iduwa ya Kumayili, yigishijwe na Amir’ul m’uminina Ali (a.s), ayigisha umusangirangendo n’umunyeshuri we Kumayili mwene Ziyad Al-Nakha’iy (r.a). Imamu Ali (a.s) yahaye Kumayili inshingano yo kwigisha abayoboke be iyi Duwa. Guhera ubwo, iyi Duwa imenyekana ku izina ry’ “Iduwa ya Kumayili”. Iyi n’Iduwa izwi cyane mu Bayisilamu, banashyiraho gahunda yo kujya bayisoma buri joro rishyira umunsi w’Ijuma. Nubwo Imamu Ali (a.s) avuga ko ari iduwa yasabwaga ni intuma y`Imana Khidhr (a.s), bishoboke ko umwimerere wayo ukomoka kuri imwe muri izi nzira ebyiri: Iyambere: Kuba ibisobanuro by’amagambo agize iyi duwa aribyo byakoreshwaga na Khidhr (a.s), ariko amagambo yayo ari aya Imamu Ali (a.s). Iyakabiri: Kuba ibisobanuro n’amagambo yayo ari ibya Ali (a.s), ayigisha Kumayili mwene Zayadi, yitirirwa Khidhiri kubera impamvu runaka. Aho kuba iyi duwa ari Imamu Ali (a.s) wayigishije Kumayili, n’inkuru kimomo izwi nabose, ikanihamirizwa na Kumayili ubwe. Kumayil ibn Ziyad Al-Nakha’iy (r.a), ni umwe mu basangirangendo bihariye ba Amirul Mu`miniin Ali bin Abi Twalib (a.s).